user avatar
Anastase SHYAKA
@ashyaka
Ambassador of Rwanda to Poland.
Kigali- Rwanda
Joined March 2012
Posts
  • Pinned
    user avatar
    Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE @PaulKagame ku cyizere n'imirimo mishya munshinze yo kwagurira u #Rwanda amarembo mu gihugu cya #Polska. Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye #ubudasa bw'u #Rwanda n'#Igitego cyacu. (1/2)
  • user avatar
    #Gumamurugo. Ariko kuva kuwa mbere 04/05/2020, niba ugomba kuva mu rugo, genda ahagendwa, hakibona, wambaye #agapfukamunwa. Mu isoko, #Sigamometero, Mu maduka, #Sigamometero Muri resitora, #Sigamometero, Mu kazi no mu ngendo, #Sigamometero. Irinde, dutsinde #Covid_19
  • user avatar
    Ni ishema rikomeye kuba umwe mu bagize Guverinoma ya HE @PaulKagame, wahesheje u #Rwanda agaciro gahambaye ku isi yose, kubera #ubudasa bwe! Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida @PaulKagame, icyizere n'ubuntu mwangiriye; n'amahirwe mwampaye. Ni isoko idakama..! (1/4)
  • user avatar
    #Pasika nziza, cyane cyane abayizihiza. Uyu munsi wa Pasika ni ikimenyetso cy' ubuzima; tugomba kuburinda! Twese tugume mu rugo. Ejo kuwa mbere wa Pasika, bizabe #GumaMuRugo. Icyumweru giraha cyose ni #GumaMuRugo . Twirinde #COVID19.
  • user avatar
    Guverinoma y' u #Rwanda ibinyujije muri #RURA, yagabanyije ibiciro by'ingendo rusange ku muturage, yunganira abikorera batanga iyi servisi asaga 20%. #Abaturage baranyuzwe, #abikorera barazamutse, u #Rwanda rurungutse. Ngiyo Imiyoborere myiza. #Leta yumva abaturage, bakayumvira!
  • user avatar
    "DDay".Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n'utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi
  • user avatar
    Uyu munsi, #COVID19 yahitanye abantu 2 . Nibwo bwa mbere mu #Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe! Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe: kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU! Icyo ukora cyose, aho uri hose, Wiyica amazi, itagucura umwuka!
  • user avatar
    #Kigali itanga ibisubizo: aha ni #Nyabugogo twese tuzi. Ubusanzwe habaga huzuye abantu! Nidukomeza dutya hose, #Covid_19 turayitsinda vuba! #GumaMuRugo , birashoboka.
  • user avatar
    U #Rwanda ruzazamurwa n'amaboko n'imbaraga, ubwenge n'umutima by'Abana barwo. Umunsi mwiza wo #kurwanyaubukene kw'Isi Mwe mwese mukora mushishikaye ngo mwiteze imbere, mwiyuha akuya muharanira kugira imibereho myiza, ntimucogore! #Imihigo yacu: #Kwigira mu #Rwanda rutekanye.
  • user avatar
    Tuvanemo urujijo! Ubutumwa natanze kuri #RBA n'itangazo rya #RDB ntibivuguruzanya, biruzuzanya. Ubutumwa bwombi buri mu murongo w'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri mu kwirinda #COVID19. Ntabwo twaciye kunywa inzoga; no mu maduka ziracuruzwa!Ariko twafunze utubari twose, hose (1)
  • user avatar
    Congratulations to @RBCRwanda , @RusiziDistrict , @RwandaHealth, @Rwandapolice, @RwandaWest, @RwandaYouthVol1, @RwandaLocalGov and all active residents, for winning #covid19 battle in Rusizi. You've made all of us proud and confident. A lutta continua for a Covid free #Rwanda.
  • user avatar
    14/02/21: Urukundo, ubuntu, ubumwe, ukuri, ubwangamugayo; injishi 5 zikomeza igihugu. @RwandaLocalGov turifuriza abanyarwanda urukundo mu miryango n'umubano mu bantu. Tubatuye indirimbo z'urukundo z'#AbahanziNyarwanda; iz'ubu n'izo hambere "Ahari urukundo n'umubano, Imana..."?
  • user avatar
    Mutarama 14, 2021, #COVID19 yongeye kuzamuka: yadutwaye 5, handura 194! Abato n'abakuru, mu mijyi no mu cyaro, #covid iratwugarije! Kuyitsinda, biradusaba kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, kurusha uko twabikoraga. #Banyarwanda, ntihagire abigira nka ya ntamenya y'ikimasa...!
  • user avatar
    "Imihigo yacu" ya Korali ya #Kigali, irenze kuba indirimbo nziza..! Ni Inkoongooro y'Indangagaciro zacu z'ibihe byose. Abakunda Imana, Abakunda u #Rwanda : Ndayibatuye.