Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa cyo #kwibuka32, Guverineri w'Intara, yavuze ko Jenoside yashobotse kuko yateguwe, ikayoborwa kandi igashyigikirwa na Leta mbi bityo igasohoza umugambi mubisha yari yarateguye igihe kirekire.
Iki gikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa #Nyamishaba, mu Murenge wa Bwishyura, @KarongiDistr.
Uyu munsi, ku cyicaro cy'Intara, i #Karongi habereye igikorwa cyo #kwibuka32 abari abakozi ba Perefegitura, Superefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y'Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Umushyitsi mukuru ni Guverineri w'Intara,Ntibitura Jean Bosco.
Kwibuka 32: Igikorwa cyo kwibuka mu Murenge wa Karago cyitabiriwe na Guverineri wa @RwandaWest , NTIBITURA Jean Bosco,Meya wa @NyabihuDistrict , MUKANDAYISENGA Antoinette, Meya w'Akarere ka Rulindo,@Jmukanyirigira inzego z'umutekano n'abandi batandukanye.