MIGEPROF n’abafatanyabikorwa basuye Koperative y'abafite ubumuga bwo kutumva &kutavuga ikorera mu gakiriro ka Nyanza bafashijwe na BRAC
DG @Silas_Nga yashimye uburyo biteje imbere,avuga ko u Rwanda rwiyemeje kudasiga umuntu n'umwe inyuma, ashimangira ko ubumuga atari ukudashobora
Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda
18.6K posts
The Official Twitter Handle of the Ministry of Gender & Family Promotion | Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango - #Rwanda
Toll free: 9059
- DG @Silas_Nga yavuze ko iyo umugore yigishijwe gufatanya n'umuryango mu iterambere birushaho kugira umumaro, ashima uburyo abafatanyabikorwa begera abaturage bakajya inama mu bibakorerwa. Yasabye imishinga kurushaho kwegera Minisiteri bakarebera hamwe ibikenewe bakajyanamo.
- Mu gusura ibikorwa by'abafatanyabikorwa,MIGEPROF n'abafatanyabikorwa bayo basuye itsinda Nyampinga ry’abagore rihinga kawa bafashijwe na @SustainableGro mu Murenge wa Rusatira. .@Silas_Nga yabasabye kurushaho kugira bagere ku ntego no gufasha abandi baturage,na bo bagatera imbere
- Nyampinga utuye mu Murenge wa Muyira @NyanzaDistrict avuga ko BRAC yamufashije guhindura imyumvire,urugo rwe ruva mu makimbirane n'ubukene,ubu akaba akora ubucuruzi n'ubworozi,akaba atanga akazi ku baturanyi be. Yasabye abandi gutinyuka kandi bagafatanya n'abagabo kwiteza imbere.
- MIGEPROF n'abafatanyabikorwa bayo bakora ibikorwa biteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi (Gender&Women Empowerment Subcluster) basuye ibikorwa bya BRAC Rwanda i @NyanzaDistrict hagamijwe kwigiranaho no guhuza ibitekerezo n'imbaraga mu guteza imbere abaturage.
- Tekereza ko umwana ushobora gusambanywa cyangwa wasambanyijwe ari umwana wawe, umuvandimwe wawe, inshuti yawe,...... Twese hamwe turwanye icyaha cyo gusambanya abana, dutange amakuru ku gihe kugira ngo ababikora bose bahanwe.
- Umuryango mwiza ungana u Rwanda, tangira wikendi uri kumwe n'uwawe mu byishimo.
- Minister @U_Consolee met with Emilie Fernandez, @PlanRwanda Country Director, to discuss the Joining Forces Alliance, a coalition of 4 organizations dedicated to advancing children's rights & protection. They also explored 2026 priorities to advance Rwanda children's well-being.
- Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda repostedKu munsi wa kabiri w’amahugurwa y’imiryango rugero yatoranyijwe, uyu munsi bitabiriye inyigisho zigamije kubongerera ubumenyi mu kwigisha imiryango ifite amakimbirane hagamijwe kwimakaza ihame ry’uburinganire binyuze mu buryo mpinduramyumvire (Gender Transformative approaches).
- Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda repostedKu bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere, @RwandaGender na @PlanRwanda batangije amahugurwa y’iminsi ine (4) yitabiriwe n’imiryango rugero mu rwego rwo kuyubakira ubushobozi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hakoreshejwe uburyo mpinduramyumvire (Gender Transformative approaches).
- Minister @U_Consolee received a delegation from @oneacrefundRW, led by CEO @belinda_bwiza. They discussed strengthening collaboration to empower women and youth through agriculture, enhance livelihoods for all, and build more resilient socio-economic communities.
- Umuryango wa MBONABUCYA Pascal na UWIZEYIMANA Chantal wavuze uburyo kubana nabi byabagizeho ingaruka bagahora mu mirwano bikabateza ubukene,ushima ko bamaze kwigishwa ibyiza by'Umuryango Ushoboye kandi Utekanye bafashe ingamba bahitamo gufatanya,ubu bakaba bakomeje gutera imbere









































