Umugaba Mukuru mushya w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj. Gen. Junhui Wu, kuri uyu munsi yasuye ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) zikorera mu Kigo cya UN Tomping kiri i Juba muri Sudani y’Epfo.
Major General Wu yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda
Nyanza District
7,419 posts
The official Twitter account of Nyanza District, Government of Rwanda | Akarere ka Nyanza #Abadahigwa
- Replying to @NyanzaDistrict @RwandaSouth and @RwandaLocalGovPerezida w'Inama Njyanama y'Akarere, @Judmukagatare, yashimangiye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano no guha agaciro abishwe muri Jenoside. Ati: Turasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu kubaka igihugu kirangwa n'amahoro n'iterambere
- Replying to @NyanzaDistrictAtanga ikiganiro ku mateka, Sheikh Ntawukuriryayo Jean Damascene yagaragaje uko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe, kugeza ubwo hari abakozi batatekerezaga iterambere ry'igihugu ahubwo bagatekereza kurimbura Abatutsi. Ati: "Twunge ubumwe, duharanire ko Jenoside itazongera"
- Replying to @NyanzaDistrict @RwandaSouth and 2 othersMu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere @kamanajm yashimiye abitabiriye iki gikorwa anagaragaza ko ari umwanya wo kuzirikana amateka, guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza kubaka ubumwe bushingiye ku kuri n'urwibutso rw'amateka yacu nk'abakozi beza.
- Replying to @NyanzaDistrictIgikorwa cyo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi by'Umwihariho abari abakozi b'amakomini yahujwe akaba Akarere ka Nyanza byabanzirijwe no kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mukangira Marie atuye mu mudugudu wa Bugura, Akagari Gahondo , Umurenge wa Busasamana.
- Guhera i saa saba (13h00'), ku cyicaro cy’Akarere ka Nyanza harabera igikorwa cyo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abari abakozi b'amakomini yahujwe akaba Akarere ka Nyanza. @Ibuka_Rwanda #Nyanzantuzazima
- Nyanza District repostedLast week, @FAORwanda, under the SAIP II project, trained 36 farmers & 10 CDOs from 10 districts through Farmer Field School, strengthening skills in nutrition, post-harvest handling, & digital tools, while preparing them for certification as facilitators to support communities.
- Nyanza District repostedReplying to @UNDP_RwandaThe delegation also met @NyanzaDistrict authorities to review Imihigo Performance Capacity Building, which has helped strengthen district planning, implementation & monitoring systems, & visited the ADR Centre, under rehabilitation in partnership w/ the @Rwanda_Justice
- Mu Karere ka Nyanza, Ibizamini Ngiro bisoza amashuri yisumbuye bya 2025/2026, byatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage @NadineKayites, ku Bitaro bya Nyanza, ahakorera abakandida b’Abaforomo Bungirije biga muri E.S. Louis de Montfort Nyanza
- Mu Karere hari kubera amahugurwa ku mikorere ya Komite Mpuzabikorwa yo Kurwanya Ruswa n’Akarengane ku bashinzwe Irangamimerere n’Imiyoborere myiza muri Nyanza na @RuhangoDistrict. Ni gahunda yateguwe ku bufatanye na @RwandaOmbudsman. Amahugurwa yafunguwe na DES @kamanajm
- Mu cyumba cy'Akarere hari kubera inama ihuje biro y'Inama Njyanama y'Akarere na biro z'imirenge hamwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa mu rwego rwo kurebera hamwe aho imihigo ya 2025-2026 igeze ishyirwa mu bikorwa n'ingamba zo kuyesa. @Judmukagatare
- Replying to @NyanzaDistrict @RwandaParliamnt and 6 othersGahunda yo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga yasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y'abishwe muri Jenoside harimo 10 yabonetse na 38 yimuwe. Habayeho kandi kunamira no gutura indabo inzirakarengane zisaga ibihumbo 90 zishyinguye muri uru Rwibutso rw'Amayaga
- Replying to @NyanzaDistrict @RwandaParliamnt and 6 othersMu butumwa bw'Umushyitsi Mukuru, Hon. @BelineUwineza yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, guha icyubahiro abazize Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo ari inshingano za buri wese; kandi gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bituma Jenoside itazongera kubaho ukundi.





















































